in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Umusore wihinduye umukobwa yahishuye imitungo ihambaye amaze kwibikaho abikesha ubwiza bwe .

Idris Okuneye wavutse ari umuhungu nyuma akihindura umukobwa bigakunda, wamamaye ku izina rya Bbrisky, avuga ko kwamamara kwe yabikuyemo umutahe aho ubu ari mu ba Miliyoneri muri Nigeria.

Bobrisky, utavugwaho rumwe kubera imigaragarire aho bigorana kuba wavuga ko yigeze kuba umusore, yishimira ko yakoresheje imiterere nk’umugore akigaragaza mu ruhando kurenza abagore ba nyabo. Idris Okuneye uzwi cyane ku izina rya Bobrisky, yavutse ari umusore bisanzwe ariko akiyumvamo kugaragara nk’abakobwa bityo arabiharanira abigeraho.

Uyu mukobwa wari umusore mbere, avuga ko ubu asigaye afite imitungo itandukanye kandi myinshi. Yagize ati “Menya neza Bobrisky wahiriwe n’igitsina gore kuruta abakivukanye. Bobrisky atwara imodoka 3 zitangaje, Range Rover, gle 43 Benz, cla sport. Yaguze inzu ye ya mbere mu myaka itatu ishize i Lekki ”.

Bobrisky yongeyeho ko ari we mukobwa wigaragaza neza muri Afurika ku mbuga nkoranyambaga. Ku rubuga rwe rwa Instagram afite abayoboke barenga Miliyoni 4.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu magambo y’imitoma, Umunyamakuru Gentil Gedeon yifurije isabukuru nziza Umugore we

Miss Pamella umukunzi wa The Ben akomeje gushimwa na benshi kubera imyambarire ye