in

Umusore w’ibandi yagabye igitero mu bukwe bw’umukobwa wamwanze kubera ububandi bwe

Umuturage witwa Mallam Rabo wo mu mudugudu wa Kwalfada, mu ntara ya Zamfara, muri Nigeria yemereye itangazamakuru ko umwe mu bajura yasabye ko yashyingiranwa n’umukobwa ukiri muto, maze se arabyanga avuga ko atashyingira umwana we ibandi. Nyuma aza kwicwa na rya bandi yimye umukobwa we.

Amakuru avuga ko uwo mugabo akimara kwima ibandi umukobwa we yahise amushyingira undi mugabo wo mu wundi mudugudu kuko ngo atashyingira umwana we igisambo ruharwa.

Ubukwe bukimara kurangira, abageni bamaze gusezerana, hahise haduka imvururu zitangijwe na rya bandi riri kumwe n’ibindi bisambo maze bica se w’umukobwa.

Nyuma y’izi mvururu Polisi ivuga ko ikomeje iperereza ngo hashakishwe aba bagizi ba nabi bose bagize uruhare muri iki gikorwa maze baryozwe ibyo bakoze.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore akamaro ko guca imyeyo cyangwa gukuna ku bakobwa

U Rwanda rurakunzwe koko! Umukinnyi njyenderwaho muri Paris Saint Germain yageze mu Rwanda -AMAFOTO