Umusore uvuga ko yakundanye na Vestine, ari mu gahinda gakomeye avuga ko yatewe n’uyu muramyi uhembura imitima ya benshi mu Rwanda.
Umusore uvuga ko yitwa Nyaxto yagaragaye kuri imwa muri YouTube channel za hano mu Rwanda yitwa Bigtown TV aho avuga ko yigana n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine aho avuga ko bahoze bakundana ariko ubu akaba atakimwikoza.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Bigtown, Nyaxto avuga ko atari igitangaza kuba Vestine atakibona umwanya uhagije wo kumuvugisha bitewe n’ibyo aba ahugiyemo ariko ngo icyamubabaje kurushaho n’ukuntu uyu muramyi yaje ku ishuri agasuhuza abandi bahungu ngo we yamugeraho akamutaruka.
Uyu musore akomeza avuga ko icyamuteye kubivugira ku mbuga nkoranyambaga aruko uwari umukunzi we amuhamagara ntamwitabe, yanamwandikira ntamusubize none akaba ahisemo kunyuza akababaro ke kuri YouTube kugira ngo Vestine yumve akababaro ke.
Mukemeza ko ibyo avuga ari ukuri, Nyaxto yakomeje kubwira umunyamakuru ati reka tumuhamagare (Vestine). Ati: “Azambabarire wenda yandike no muri comment avuge ko atanzi. Nzafata n’agace k’iyi video ngende mutaginge kuri I.G (Instagram) naramuka avuze ati {Nyaxto ntago nkuzi} nzahita mwihorera”.
Ishimwe Vestine ni umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana aho aririmbana na murumuna we, Kamikazi Dorcas aho bazwi nka Vestine na Dorcas.
Aba bahanzikazi ubusanzwe baririmba muri Goshen Choir yo mu karere ka Musanze aho bavuka bamamaye mu mwaka wa 2020 ubwo bahuraga n’umunyamakuru Murindahabi Irene.