in

Umushyusharugamba Anita Pendo yavuze impamvu ikomeye yatumye yubaka izina akirengangiza abamwambitse urubwa

Umunyamakuru,Anita Pendo yatangaje ko hari indangagaciro zamukomereje ubuzima bwe zikamwubakira izina rye akamamara, yirengagije ibikomere yahuye nabyo birimo kuvugwaho amagambo mabi amwangiriza isura.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Anita Pendo yatangaje ko yanyuze muri byinshi byabangamiye imwe mu myuga yamenyekanyemo nko kuvangavanga imiziki, kubyina, gutambutsa urwenya, itangazamakuru n’ibindi, ariko agakomezwa n’indangagaciro zamuhinduye ukomeye.

Izo ndangagaciro zamwubakiye ubuzima zamurinze byinshi birimo kubabazwa n’ibimuvugwaho by’ibinyoma, gucika intege n’ibindi byinshi byabaye akiga kubirenza amaso.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rwanze kwipimisha Virusi itera Sida kandi ruba rwarakoze imibonano idakingiye n’ingeri zose

RIB yataye muri yombi Perezida w’ikipe ya Sunrise FC