Umushoferi w’Umunyarwanda wari utwaye ikamyo iherutse kwica abantu 52 muri Kenya aho arwariye yavuze uko byagenze kugira ngo agwirwe niri shyano
Ntuyemungu umushoferi w’Umunyarwanda wari utwaye ikamyo yishe abantu 52 mu mpanuka yabereye mu masangano y’imihanda mu mujyi wa Kericho mu burengerazuba bwa Kenya ku wa gatanu ushize, yavuze ko feri zamucikanye.
Gilbert Ntuyemungu, aho ari mu bitaro arembye, yabwiye abanyamakuru ati: “Nakandagiye kuri feri ariko ntizakora, nuko bituma [imodoka] ntayigumisha hamwe”.
Uyu mushoferi avuga ko yibuka ubwo yumvaga abantu baboroga bakanagwa ku muhanda. Nyuma y’ibyo, avuga ko atibuka byinshi byakurikiyeho. Yaje kwisanga yagejejwe mu bitaro.
Iyo kamyo yari irimo kwerekeza muri Uganda ivuye muri kompanyi ikora sima yo muri Kenya, ubwo yiraraga mu modoka zitwara abagenzi hamwe no mu bacuruzi bari bari ku muhanda ku mugoroba wo ku wa gatanu.