in

Umusaza w’imyaka 78 witwa Wagore yatawe muri yombi azira kwiba imboga ebyiri

Umusaza w’imyaka 78 witwa Wagore yatawe muri yombi azira kwiba imboga ebyiri.

Polisi yo mu majyepfo y’Ubuhinde ya Karnataka yataye muri yombi umusaza w’imyaka 78 washinjwaga kwiba imbogo mu mwaka 1965.Ganapati Vitthal Wagore yiba iyo mbogo yari afite imyaka 20 ubwo yafatwaga bwa mbere mu myaka 58 ishize azira ubujura, hamwe n’undi mugabo.

Polisi yavuze ko yabanje kurekurwa by’agateganyo ariko aburirwa irengero nyuma ntibashobora kuboneka. Gusa mugenzi we bareganwaga yaje gupfa mu 2006. Mu cyumweru gishize, urukiko rwarekuye Wagore atanze ingwate kubera izabukuru.

Urubanza rwe rwaje kongera gusubukurwa mu byumweru bike bishize ubwo itsinda ry’abapolisi ryarebaga amadosiye ashaje y’iperereza babonamo ibindi bimenyetso bishya bishinja aba bagabo bituma bongera guhamagazwa bategekwa kuzajya bitaba urukiko ariko baza kuburirwa irengero.

Baje kubona umugore wabarangiye aho Wagore ari mu mudugudu wa Thakalagaon mu karere ka Nanded ka Maharashtra ahita afatwa yongera kugezwa mu butabera.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports izakira Al Hilal Benghazi abakozi batari bahembwa

APR FC yikanzemo ikibona amazina n’amasura y’akazi ikipe ya PYRAMIDS FC imanukanye i Nyarugenge