in

Umusaza w’imyaka 60 kubera igisubizo kidasanzwe yahaye urukiko byatumye agirwa umwere ku byaha aregwa

Uyu musaza yafashwe na nyir’ihene nyuma yo kumva urusaku rudasanzwe ruva inyuma y’urugo rwe. Yagejejwe imbere y’urukiko akazasubirayo mu kwezi gutaha agiye gukatirwa umubare w’inkoni.

Uyu musaza wapfushije umugore, atuye i Rawang, muri Maleziya, arashinjwa ibi byaha nyuma yo gufatwa ku ya 27 Nyakanga uyu mwaka.

Mu ngingo ya 377 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ya Maleziya, ashobora gufungwa imyaka 20, ndetse n’ihazabu ikomeye cyangwa gukubitwa bikabije.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo yafatiwe mu cyuhoubwo nyir’ihene, umukecuru w’imyaka 45, yumvaga inyamaswa ifite urusaku rudasanzwe inyuma y’urugo rwe.

Uyu musaza ashinjwa ko amaze kubona uwo mugore, yahise ahunga. Nyir’ubwite yababajwe nuko ihene ye yarapfuye nyuma y’ibyabaye.

Ku munsi w’ejo mu rukiko, Hasan yaje guhakana icyaha, nyuma y’uko umushinjacyaha,Nurul Mardhiah Mohammed Redza ashyikirije urukiko umupira n’ipantaro, bivugwa ko aribyo Hasan yari yambaye mu gihe cyo gufatwa.

Umucamanza yabajije ushinjwa ati: “Ishati n’ipantaro ni ibyawe? Hassan aramusubiza ati: “Oya. ”

Umucamanza yahise asobanura ko icyaha kidahama Hasan kuko yahakanye ko imyenda ari iye asaba ko bamurekura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inama Fofo wo muri Papa Sava yagiriye abakobwa bateretana n’abasore ni inyamibwa

Nakumiro!! I Bugande Umugabo Yagaragaye Acuruza Insenane Imbere Mu Ndege (Video)