in

Umuryango w’abanditsi mpuzamahanga wasabye ko umunyamakuru uherutse gutabwa muri yombi na RIB, afungurwa byihuse

Kuwa 11 Ukwakira 2023 nibwo umunyamakuru Manirakiza Theogene yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho icyaha cya ruswa.

RIB yasobanuye ko Manirakiza yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500frw kugira ngo adatangaza inkuru.

Umuryango PEN w’abanditsi Mpuzamahanga urasaba ko afungurwa ngo kuko azira ibirego bihimbano.

Amakuru avuga ko Manirakiza yaguye mu mutego w’umushoramari wari wamusezeranije kumuha aya mafaranga kugira ngo adatangaza inkuru yamukoragaho ijyanye n’umutungo wigeze kuba mu makimbirane uherereye mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.

Kuwa 13 Ukwakira 2023, PEN yasabye ko uyu munyamakuru afungurwa byihuse kuko ngo icyaha akurikiranweho birasa n’aho ari igihimbano.

Yagize ati: “PEN irasaba u Rwanda gufungura byihuse umunyamakuru Manirakiza Theogene ufungiye ibyaha bya ruswa bisa n’ibihimbano.”

“PEN itekereza ko ifungwa rya Theogene rifitanye isano no kuba yaranza gukura kuri YouTube videwo zigaragaza ikibazo cy’umutungo wari warafashwe mubinyuranyije n’amategeko n’umuntu ukomeye no kuba yaranza ruswa y’uvuga ko yamusabye kudatangaza inkuru. Itangazamakuru si icyaha kandi ubuyobozi bw’u Rwanda bugomba kubahiriza, bukanarinda uburenganzira bw’Abanyamakuru kugira ngo bakore akazi kabo.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Godfather yandwaye inzika” Mbere ho gato yo gutabwa muri yombi na RIB, Jean Paul Nkundineza yavuze ukuntu hari ibintu yangiye Godfather wo kuri Twitter bigatuma umurwara inzika [VIDEWO]

Davis d wahiriwe no kwambara imyambaro y’abagore yongeye kugaragara yambaye agapira kagaragaza umukondo ibisanzwe bimenyerewe ku bagore n’abakobwa b’inyamirambo (AMAFOTO)