Abagize umuryango wa nyakwigendera Yvan Buravan bafatanyije n’inshuti ze, batangije umuryango bise ‘YB Foundation’ ufite inshingano zo kusa ikivi Buravan yasize atarangije no gukora ubukangurambaga ku ndwara ya kanseri yamwishe.
Umuryango wa ‘YB Foundation’ ufite inshingano yo kusa ikivi Yvan Buravan yasize cyo gufasha mu kwigisha no gukundisha abakiri bato umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n’indirimbo.
Ni umushinga yari yaratangije ndetse uri no mu yahembwe na ‘Imbuto Foundation’ binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Kandi biyemeje gukora ubukangurambaga kuri kanseri ifata Urwagashya ikomeje gukwirakwira mu bantu benshi kandi mu gihe gito, iyi ikaba ari nayo yishe uyu muhanzi.