in

Umurinzi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yatemwe akaguru

Abasore babiri bavukana bo mu Mudugudu wa Bururi, Akagari ka Banda mu Murenge wa Rangiro, mu Karere ka Nyamasheke, batawe muri yombi bakekwaho gutema umurinzi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe wabafashe bayinjiyemo mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba basore batemye uyu mugabo urinda Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ahagana saa Mbili z’amanywa yo ku Cyumweru, tariki ya 29 Ukwakira 2023.

Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko aba basore ubwo binjiraga muri Nyungwe bahuye n’abasore bane bashinzwe kuyirinda bababaza impamvu bayinjiyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko maze umwe muri bo ahita atema umwe mu bayirinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Habimana Alfred, avuga ko aba basore uko ari babiri bahise batabwa mauri yombi ndetse bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo mu gihe uwakomerekejwe ukuguru we ari kuvurirwa ku Bitaro by’Akarere ka Nyamasheke bya Kibogora.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abatuye n’abagenda mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali, mu ntara y’Amajyaruguru no mu Burengerazuba basabwe kugenda bitwararitse guhera tariki 31 Ukwakira 2023

Yabaye icyaremwe gishya: Umuhanzikazi nyarwanda ugezweho yabatijwe mu mazi menshi ava mu moshya y’umwanzi Satani [videwo]