Umuraperikazi Iggy Azalea ukomoka muri Australia yatangaje icyo akoresha amamiliyari akura mu kugurisha amafoto n’amashusho y’urukozasoni ku rubuga rwa Onlyfans.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail cya itangaje mu minsi yashyize, Iggy Azalea yinjije miliyari 4.2Frw mu byumweru bibiri atangiye gukoresha uru rubuga muri Mutarama 2023.
Kuri ubu yatangaje icyo amaza akayabo akura muri ubu bucuruzi agira ati: “Ndimo ndishima mu mafaranga, mu modoka n’ubwato, kimwe n’imilinga ya diyama, sinjya mbyicuza habe na rimwe.”
Muri Gashyantare 2023 aheruka kugura imodoka ihagaze miliyari 1Frw irenga. Gusa ariko abakoresha Twitter ntabwo nishimiye ubu buryo yayobotse bwo gushaka amafaranga yiyandarika
Iggy yabasubije agira ati: “Nujuje inzu z’imyidagaduro zitagira ingano mu myaka 2 ishize hamwe na Pitbull, mfite abo nkoresha nahemba ubwo rero uko mubibona niko biri, Onlyfans nta kamaro ifite.”
Reba amafoto ya Iggy Azalea