in

Umuraperi Sky2 Wabagahe aratabaza nyuma yo guhondagurwa n’abafande

Thimotee Hahirwabasenga wamamaye mu mazina ya Sky2 Wabagahe arataba nyuma yo guhondagurwa n’abafande mu ijoro rya shize.

Abinyujije kumenyekanisha (status) ye ya WhatsApp, uyu muraperi akaba n’umusesenguzi yanditse atabaza abamukurikira ababwira ko ari kurenganwa mu murenge atuyemo wa Nduba ko yaraye ahondaguwe n’abafande.

Umuraperi Sky2 aratabaza nyuma yo gukubitwa n’abafande

Yagize ati:”Mwaramutse neza mu murenge aho ntuye ndi kurenganwa nukuri bayobozi mudushinzwe muntabare kuko sinzi icyo nzira ntuye mu murenge wa Nduba n’ijoro umuntu yampamagaye ngo nze murebe mpageze nkubitwa n’abafande mu kabari kandi mwese murabizi ko ndwaye ijisho nakirijwe ingumi zo mu jisho nditabara kugirango ritameneka nkeneye ubufasha bwanyu kuri buri wese ubonye buno butumwa. Murakoze!”.

Sky2 azwi mu ndirimbo zirimo:Icara wige,Batoneke,Nibyunkoze n’izindi akaba ari n’umusesenguzi kuri YouTube yifashishije umwandiko yise “Icara wige”.

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa ubwoko bwa Rwanda premier league n’umusaruro yitezweho

Umukino wa Gasogi United na Rayon Sports KNC yawutumiyemo ibyamamare mu muziki