Umuraperi Uwimana Francis, uzwi nka Fireman, yagarutse mu rugo nyuma y’amezi abiri yivuriza mu kigo ngororamuco giherereye mu Karere ka Huye, aho yari yagiye ku bushake bwe.
Fireman, umwe mu baraperi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, yafashe icyemezo cyo kujya kwiyitaho no kwitekerezaho kugira ngo azagaruke afite imbaraga nshya mu muziki no mu buzima bwe.
Amakuru yo gutaha kwe yemejwe na Jay C, umuraperi w’inshuti ye kuva bakiri abana, wavuze ko Fireman yageze mu rugo ku wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025.
Mbere yo kujya mu kigo cy’i Huye, Fireman yari aherutse kuririmba mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyabereye i Kigali, ahari hateraniye imbaga y’abafana be.