in

Umuramyi Israel Mbonyi akomeje gukwirakwiza ubutumwa bw’Imana mu mahanga ibitangaza bikaba >>>https://wp.me/p7ovfz-DBr

Umuramyi Israel Mbonyi umenyerewe mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zizwiho guhembura imitima y’abakunzi b’indirimbo z’Imana ubu akomeje ubutumwa bwe bwo gutangaza ubwiza bw’Imana abicishije mu ndirimbo ze.

Ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Canada aho ari gutaramira abanyarwanda ndetse n’inshuti zu Rwanda ziri aho muri Canada dore ko amazeyo iminsi itari micye akora ibitaramo.

Igitaramo gitahiwe ni icyo azakorera mu mujyi wa Montreal aho muri Canada kizaba ejo tariki 8 Ukwakira, ibitaramo byose yakoreye hariya muri Canada byose byaritabiriwe cyane ku buryo ababyitabiriye bafashijwe n’indirimbo za Mbonyi.

Uyu musore muri Canada ahafata nk’ahantu h’umugisha kuri we kuko niho yasohoreye indirimbo ye ya mbere igihe yari ari kwiga amashuri ye ya kaminuza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Fred
1 year ago

Yesu aracyakora nkuko yahoze

Imyitwarire izakwereka inkumi y’ubu yigize umukuzi w’ibyinyo(gold digger)|umugendere kure.

Umukobwa yazonze umusore wamwambitse impeta adashinze ivi hasi(video)