Umurambo w’umuhanzi uherutse kwitaba Imana, ugiye gutabururwa utamaze kabiri ushyinguwe.
Amagana y’abafana b’injyana ya Afrobeats biraye mu mihanda bigaragambya nyuma y’urupfu rw’umuhanzi wari ukunzwe muri iyi njyana ’MohBad’ basaba ko hatangwa ubutabera.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 27, amazina ye nyakuri ni Ilerioluwa Aloba, yapfiriye mu bitaro i Lagos muri Nigeria kuri iki cyumweru ariko ntihagaragazwa intandaro y’urupfu rwe.
Ku wa kabiri, guverineri wa Lagos Babajide Sanwo-Olu yanditse ku rubuga rwa twitter ko yatumiye abapolisi bo mu gihugu kugira ngo bamufashe kumenya ibyabaye kuri Mohbad, asaba umuntu wese ufite amakuru kuza kubuvuga ariko asaba abafana be kwirinda kuvuga amagambo adahwitse.
Hashyizweho itsinda ryihariye ry’iperereza kandi umurambo w’uyu muririmbyi ugomba gutabururwa kugira ngo hakorwe isuzuma.
Uyu muhanzi mu gihe kirengaho gato imyaka ibiri akora umuziki yari amaze kwamamarae mu ndirimbo zirimo “Ponmo,” “Feel Good”, “KPK (Ko Por Ke)” yahuriyemo na Rexxie yakunzwe cyane ndetse iri mu zamumenyekanishije.Icyamuhitanye kugeza ubu ntikiramenyekana.
Mbere yo kwitaba Imana yagiye afungwa byisubira akurikiranwaho gukoresha ibiyobyabwenge ariko nyuma akarekurwa.