in

Umurambo w’umugore w’imyaka 70 watowe mu nzu nyuma y’imyaka ibiri apfuye

Umurambo w’umugore w’imyaka 70 wabonetse mu nzu ye mu Butaliyani, aho hari hashize imyaka ibiri apfuye.

Ku wa gatatu, tariki ya 9 Gashyantare, umukozi wa Como City Hall, Francesca Manfredi, yatangaje ko umurambo w’uyu mugore witwa, Marinella Beretta, watowe n’abantu bashinzwe kuzimya umuriro muri Como

Mbere y’urupfu rwe, uyu mugore yabaga wenyine mu nzu yari iherereye hafi y’Ikiyaga cya Como i Lombardy mu Butaliyani.

Manfredi yavuze ko icyateye urupfu rwa Beretta kitazwi, kandi uwasuzumye uwo murambo yemeje ko yapfuye mu mpera za 2019, ashingiye ku rwego rwo kubora ku mubiri we.

Nta muvandimwe w’uyu mugore wari wagaragara ndetse ngo abapolisi barimo gukora iperereza ngo barebe niba afite umuryango ukiri muzima.

Umurambo wa Beretta wahise ujyanwa mu bitaro ahabikwa imirambo, ikindi kandi umunsi wo gushyingura nturatangazwa.

Umuyobozi w’akarere ka Como, yavuze ko bagomba gushyingura uyu mugore mu gihe umuryango we waba utabonetse.

Ati: “Uyu ni umwanya wo kubana, kandi niyo uyu mugore yaba adafite bene wabo, dushobora kumubera bene wabo tukamushyingura.”

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu ku isi yose batangariye iyi mbwa y’insirimu kubera ibintu yakoze bitangaje (video)

Umuhanzi w’umugande yabonye ikibuno cya supersexy atangira kuvugishwa