in

Umunyarwenya Rusine Patrick yavuze impamvu ikipe y’igihugu Amavubi itsindwa ndetse anavuga amakosa akorwa n’abantu bagiye gusezerana kubana bituma Sandra Isheja na Andy Bumuntu baseka barakumbagara

Umunyarwenya Rusine Patrick usanzwe ari umunyamakuru kuri Radiyo ya Kiss Fm, yatumye bagenzi be bakorana baseka barakumbagara bitewe n’amagambo ya babwiye.

Rusine yavuze ko impamvu ikipe y’igihugu Amavubi itsindwa, ngo ni uko hari igihe bakina n’ibindi bihugu hakiri ku manywa kandi ngo abanyarwanda baragize bati “Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda” rero ngo iyo bakinnye ku manywa ntabwo Imana iba ihari.

Yakomeje avuga ko n’abantu bajya gusezerana imbere y’Imana ku isaha ya saa munani z’amanywa, icyo gihe nta Mana iba ihari.

Ibi yabivugiye mu kiganiro cya Break Fast with the Star cyo kuri Kiss Fm, gikorwa na Sandrine Isheja Butera, Andy Bumuntu ndetse na Rusine Patrick.

Gusa ku bantu bizera Bibiliya, bizera ko Imana ibera hose icyarimwe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwanda yagize ati “Iyo wakoye ukoraho aho ushaka” Umunyamakuru Gigi Kety yasomanye n’umukunzi we umunwa ku wundi bari mu ruhame ntacyo bitayeho – VIDEWO

‘Akazi akora muri Amerika karabimwemerera’ Umunyarwandakazi wamanitswe ku byapa binini i New York Hamenyekanye impamvu yamanitswe kuri ibi byapa bikunze kumanikwa ho ibyamamare