Umunyarwenya MC Mariachi yakoze agashya mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show ubwo yateruraga Christelle ku rubyiniro, ariko bikamunanira kugeza ubwo bombi baguye hasi. Iki gikorwa cyasekeje cyane abari aho, dore ko Mariachi ubwe atari yiteze ko ibintu byari bugende uko byagenze.
Mariachi yagaragaje ko yishimiye Christelle bikomeye, ndetse n’amafaranga yari amaze kubona mu bafana yamubwiraga ko bayagabana. Ibi byatumye abitabiriye igitaramo barushaho gusetsa, kuko uyu munyarwenya asanzwe ari umuntu uzi gutera urwenya mu buryo bugezweho.
Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa Kane, tariki ya 27 Werurwe 2025, mu rwego rwo kwizihiza imyaka itatu Gen-Z Comedy Show imaze itangijwe. Cyari cyahurije hamwe abanyarwenya batandukanye, barimo abanyarwanda n’abaturutse muri Uganda, by’umwihariko MC Mariachi, watangaje abantu n’uyu mwitwarire we utunguranye.