in

Umunyarwenya Clapton Kibonge yabazwe

Mugisha Emmanuel wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Clapton Kibonke, Gatogo n’ayandi yabazwe nyuma y’iminsi ari mu Bitaro.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kibonke yagize ati “kubagwa byagenze neza. Imana irakiza.”

Uyu mugabo akaba yari amaze iminsi arembeye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal aho yari arwaye indwara y’ubuhumekero.

Kibonke akaba yamaze kubagwa ndetse bikaba byagenze neza, nubwo akiri mu bitaro yizeye gukira vuba agakomeza akazi ke ka filime.

Kibonke usanzwe ari n’umunyarwenya, yamenyekanye muri filime zitandukanye nka ’Seburikoko’ ari na yo akinamo yitwa Kibonke, filime ye bwite y’uruhererekane yitwa ’Umuturanyi’ akinamo yitwa Gatogo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje: Abakinnyi 7 b’ikipe imwe ya hano mu Rwanda, barembeye mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’inkuba – AMAFOTO

Amashusho! Umujejetafaranga Kate Bashabe yitandukanyije n’abamwita umuherwe