Umukobwa w’umunyarwanda witwa Jacqueline Batamuriza yashyize hanze agahinda afite kakoze benshi ku mutima ,aho avuga ko ubuzima bwe ari ihurizo rikomeye nyuma yaho umusaza umurusha imyaka 40 yiyemeje kujya amuhohotera ngo kuko yigeze gufatwa kungufu ari umwana.
UBUSANZWE Jaqueline ni umubyeyi ufite umwana, mu kiganiro yatanze kuri shene ya Youtube yatangiye avuga ko mama we yakuze akunda abapfumu cyane, ariko papa we akaza kumenya ko nyina akunda abapfumu atwite uyu Jaqueline maze akamuta, akaba aricyo kintu akeka ko nyina yamujijije kuva kera amwanga kubera ko byageze no ku rwego rw’uko yamwirukanaga mu nzu akamuraza hanze, mu gihe abandi bana bo bameze neza.
Ngo ajya gufatwa kungufu ni umunsi umwe nyina yamwirukanye mu nzu, ari hanze haza igisimba kiramukanga mu gusakuza umugabo wari ucumbitse mu gipangu cyabo ahita aza kumureba, ngo icyo gihe yari afite imyaka 17 amwinjiza munzu ye, Jaqueline ubwo yatekerezaga ko uwo mugabo aza kumutabara ahubwo yahise amufata kungufu ubundi ahita atoroka ava muri icyo gipangu.
Jaqueline yabigize ibanga kuburyo yabuze ahantu ahera, kugeza ubwo nyina yaje kubimenya agahita amwirukana munzu iwabo, noneho aragenda aratorongera kuburyo yageze n’igihe cyo kubyara aba ku musozi atanafite n’umwenda n’umwe wo kwambika umwana .Jaqueline akomeza avuga ko nyuma yo kubyara yaje kugaruka iwabo gusa nyina amwakira atamwakiriye kubera ko yamufataga nabi cyane, kugeza nubwo we n’umwana we bari bararwaye bwaki. Ubwo igihe ngo haje kuza umusaza, asaba Jaqueline ko yajyana nawe bakajya kubana ariko nk’umugore n’umugabo, kubera ko nta yandi mahitamo yari afite ndetse n’ubuzima bumeze nabi Jaqueline yarabyemeye bajya kubana.
Jaqueline ageze kuri uwo musaza ngo hari icyumba yari abujijwe kujyamo, kuburyo niyo yageragezaga kumubaza impamvu aho kumusubiza ahubwo yatangiye kumukubita, nyuma nibwo yaje kumenya ko ari umupfumu .
Jaqueline yakomeje avuga ko buri uko yageragezaga kuva murugo akajya hanze umusaza yamukubitaga kuburyo no kujya guhaha ukamujyana kuri moto kuko ngo uwo musaza akora ubupfumu ari n’umu motari, nyuma ngo abagore bakundaga kuza murugo umusaza yababwiraga ko Jaqueline ari umukozi we, noneho igihe cyaje kugera Jaqueline abona ikimodoka kije gupakira ibintu byose byo munzu ntibagira icyo basiga uretse imyenda ye ubundi baragenda.
Jaqueline akomeza avuga ko haje umugore maze amushyira ku ruhande aramuganiriza, yamara kumubwira byose uwo mugore akamugira inama y’uko kwiyahura atariwo muti, aribwo yasubiye kwa wa musaza agafata imyenda ye maze akajya iwabo kwa nyina. Ngo yageze kwa nyina yicara hanze y’igipangu, abaturage babwira nyina ko yaje asohoka arimo kumutuka no kumutoteza ariko aza kumwinjiza munzu.
Byagenze nyuma wa musaza amenya ko Jaqueline yasubiye iwabo akajya aza kumureba, amubwira ko ari umugore we bityo agomba kuza kumureba, Jaqueline amubwira ko Atari umugore we kuko yabwiraga n’abagore be ko ari umukozi, umusaza akamubwira ko ari umugore we bityo yemerewe kuza kumureba, ngo nibwo yatangiye kujya amufata kungufu mu ibanga..
Jaqueline yakomeje avuga ko icyo gihe nyina yahise azana abayobozi banzura ko ngo ateza umutekano mukeya kubera uwo musaza azana mu gipangu. Byatumye Jaqueline afata umwanzuro wo kujya gukodesha ahandi hantu, ariko wa musaza nawe amusangayo akajya asambana na nyiri amazu kugira ngo amutere ishyari, umusaza abonye ko Jaqueline ntacyo bimubwiye amusanga munzu naho akajya amufata kungufu agashaka no kumuniga.