Umubyeyi witwa Mukagakwerere Marthe yatangaje ko amaze imyaka 5 n’amezi ane atwite inda yanze kuvuka,akaba ari inda y’amayobera yatumye n’abaganga bagira ubwoba bagakuramo akabo karenge kuko basanze inda atwite ari amayobera.Iyi nda ngo uyu munsi iragaragara ejo ikaburirwa irengero.
Uyu mubyeyi w’imyaka 43 yahuye n’ibizazane ariko ntago ajya atakaza icyizere kubera ko yizera ko Imana izamufasha kuko ishobora byose. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yavuze ko inda atwite ayimaranye imyaka itanu n’amezi 4. Ubwo bamubazaga uko byagenze yavuze ko ubwo yari atwite yagiye kumva yumva umuyaga urahushye inda ivamo kandi yayumvaga.
Martha yavuze ko kuva icyo gihe yatangiye urugamba rwo kubana n’iyi nda kuko ajya kumva akumva iraje ubundi ikongera ikagenda anavuga ko imugoye cyane kubera ko agiriramo n’ibibazo byo kuva. Akomeza avuga ko n’abaganga bo ubwabo byabayobeye akayoboka inzira y’amasengesho bo bakamwizeza ko ari isaha y’’Imana itaragera nigera umwana azavuka.Martha yazengurutse ibitaro byinshi ariko nta gisubizo yigeze ahabwa kizima,ahubwo atagereje ko ubuntu bw’Imana bumwiyereka.
Martha akomeza avuga ko nyuma yo gusiragira ahantu henshi, hari umuganga umwe wamubwije ukuri amubwira ko umwana we hari ibintu bamushyizemo bityo yahise ategereza icyo Imana izakora.