in

Umunyarwanda wishe umugore wamuroze kudatera akabariro bimukozeho

Umugabo wo mu karere ka Gicumbi wishe umugore baturanye amuziza kumuroga ntabashe kujya atera akabariro yahamwe n’icyaha ndetse afungwa burundu.

Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kimirimo, Akagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba, akurikiranyweho kwica uyu mugore wari umuturanyi we tariki 19 Mutarama 2022.

Mu kwezi gushize, tariki 09 Nzeri 2022, Urukiko Rwisumbuye rya Gicumbi rwahamijwe uyu mugabo icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rukamuhanisha gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko mu ijoro ryo ku ya 19 Mutarama 2022, uyu mugabo yahuye n’irondo yikoreye umufuka yapfunyitsemo umurambo wa nyakwigendera, abikanze ahita awukubita hasi ariruka ahita atoroka.

Nyuma yuko afatiwe, mu ibazwa rye, uyu mugabo yemeye ko ari we wishe uyu mugore ubwo yamusangaga imbere y’inzu ye agakeka ko yaje kumuroga.

Uyu mugabo yavuze ko atajya abasha kugira undi mugore bakorana imibonano mpuzabitsina ngo byemere, akaba yarakekaga ko byatewe no kuba uwo mugore yaramuroze.

Nyuma yo guhamwa n’icyaha uyu mugabo akaba yahise asabirwa n’urukiko gufungwa burundu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: umwarimu yishe mugenzi we amukubise icupa

Yaratwikaga kuva na kera: ifoto ya Mutesi Jolly akiri umunyeshuri yashyizwe hanze