Urukiko rw’i Kabale muri Uganda, rwategetse ko Umunyarwanda Nzeyimana Francis yirukanwa ku butaka bwa kiriya gihugu, nyuma yo gusanga yarahinjiye nta byangombwa.
Nzeyimana w’imyaka 58 y’amavuko yari yaratawe muri yombi muri Kamena uyu mwaka akekwaho kwiba Telefoni ebyiri z’uwitwa Emmy Mutabazi.
Ubushinjacyaha usibye kumurega icyaha cy’ubujura, bwanahise bumurega icyaha cyo kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza y’Urwego rw’iki gihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Icyo gihe uregwa yemeye kwiba Telefoni ebyiri yashinjwaga, gusa ahakana ko yinjiye muri Uganda binyuranyije n’amategeko. Urukiko rwahise rumukatira amezi arindwi y’igifungo
Kuri uyu wa Kabiri Nzeyimana ukomoka mu karere ka Gicumbi yongeye kugezwa imbere y’ubutabera, biba ngombwa ko yisubura noneho yemera ko yinjiye muri Uganda mu buryo butemewe.
Uyu mugabo ChimpReports ivuga ko yarimo aririra mu rukiko, yavuze ko yari afite ibyangombwa kuza biza kwibwa; anagaragaza ko igihe yamaze muri gereza yafashe umwanya wo kwitekerezaho bihagije bityo ko atazasubiramo amakosa yakoze.
Ubushinjacyaha bwahise busaba urukiko ko Nzeyimana yakwirukanwa ku butaka bwa Uganda, bijyanye no kuba yarahamwe n’icyaha cyo gutunga imitungo y’imyibano.
Ni icyifuzo urukiko rwaje guha umugisha, rutegeka ko nyuma yo kurangiza amezi arindwi y’igifungo yahawe agomba guhita yirukanwa muri Uganda akoherezwa mu Rwanda.