Umunyamideli ukiri muto witwa Jean Sauveur IRADUKUNDA akaba azwi cyane ku mazina ya Sauveur Dinero, aya akaba ari nayo mazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga (facebook na instagram) yatangaje umwihariko we mu mwuga w’ubunyamideli akora ndetse akaba anavuga ko ukomeje kumuteza imbere.
Uyu munyamideli Sauveur Dinero unakurikirwa ku rubuga rwa instagram n’icyamamare muri muzika 2Face idibia (2baba) ukomoka mu gihugu cya Nigeria, ibi ahamya ko biri muri bimwe bikomeje kumutera imbaraga no gutuma akomeza kujya mbere mu mwuga we yatangiye atubwira agashya akoresha kugirango abashe kugenda amenyekana hirya no hino. Ni mu kiganiro kirambuye uyu munyamideli yagiranye na YEGOB aho yatangiye agira ati: “Agashya mfite ni uko nkorana n’amaduka y’imyenda hanyuma nkagenda nyamamariza, birumvikana ngenda namamaza imyenda acuruza. Nifashisha amafoto atandukanye nshyira ku mbuga nkoranyambaga mbifashijwemo na photographer wabyigiye witwa Sean Paxy (RUTAYISIRE)”.
Uyu musore warangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2017 yakomeje adutangariza ko yatangiye uyu mwuga w’ubunyamideli mu mwaka wa 2015 aho yabaga mu itsinda ryitwaga Rex fashion agency nyuma akaza kujya murindi ryitwa Cult fashion agency gusa akaza gufata umwanzuro wo kwikorana kuko yaje gusanga aribyo byamuteza imbere kurushaho. Yongeyeho ati:“Ibanga nkoresha ni uko nkunda uyu mwuga ndetse nkanagerageza kuwukundisha abandi, mbikora mbikunze kandi nkabikundisha abandi cyane cyane urubyiruko”.
Mu gusoza, umunyamideli Sauveur Dinero mu magambo ye bwite yagize ati:” Kuri ubu ndimo gukora njyenyine ariko uwaba ashaka ko twakorana yanyandikira kuri gmail yanjye (sauveurd18@gmai.com) cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga nkoresha arizo facebook (Sauveur Dinero) na instagram (@dineros250) kandi ndashima by’umwihariko abantu bakora uyu mwuga bawukunze nkagaya cyane abawukora mu buryo butaribwo”.
Rwanda Is Proud Of You Mr Dinero
ndabona ari mukazi kose