in ,

Umunyamideli Kate Bashabe yasangiye n’abana b’impfubyi basaga 500

Kate yishimanye n’abana bishyira kera

Kate Bashabe umwe mu banyamideli b’abanyarwandakazi bamaze kwiteza imbere mu buryo bugaragarira buri wese ,nyuma yuko mu minsi ya shyize yari yasohokanye n’abana bo mu muhanda mu rwego rwo kubaba hafi ,kuri iyi  ncuro Kate Bashabe  yasangiye n’abana b’impfubyi bagera kuri 500 Noheli n’Ubunani, abagenera n’impano zigizwe n’ibikoresho by’ishuri mu rwego rwo kubashyigikira mu myigire yabo no kugira ngo bazavemo abantu bishoboye kandi bafitiye igihugu akamaro..

Abana bagera kuri 500 barererwa mu Muryango witwa ‘Association Mwana ukundwa’ nibo bahawe izo mpano, basangira na bo ndetse bishimana n’abahanzi mu ndirimbo n’imbyino zitandukanye

Ni igikorwa cyagutse cyabaye kuri uyu wa 27 Ukuboza 2017, ndetse cyitabiriwe n’ ibyamamare bya hano mu Rwanda nka JayD uherutse kugirwa Rudasumbwa wa Afurika 2017 n’abahanzi batandukanye barimo Muneza Christopher na Mani Martin.

Man Martin na Kate baha abana ibikoresha by’i Shuri

.

Kate Bashabe asanzwe afite inzu y’imideli yitwa “Kabash Fashion House” yavuze ko ibikorwa byo gufasha abantu asanzwe abikora, ariko icyo gusangira iminsi mikuru n’abana barererwa mu kigo “Mwana ukundwa” yagiteguye yibanda ku kubafasha kuziga neza mu mwaka utaha wa 2018.

Yagize ati “Sinatekereje imyenda, ibiryo cyangwa inkweto, natekereje cyane ku kubazanira ibikoresho by’ishuri kugira ngo abana bazatangire ishuri mu mwaka utaha nta kibazo cy’ibikoresho bafite”.

Yakomeje asaba abana kwitabira kwiga neza ngo bazavemo abantu b’ingirakamaro kuko iyo umuntu atize abyicuza amaze gukura.Umubyeyi washinze Association Mwana ukundwa, Mukankaka Rose, yashimiye Kate Bashabe ku gikorwa cy’urukundo yakoze, avuga ko uwo muryango yawushinze mu 1995 agamije gufasha abana kwiga no kubakura mu buzima bubi barimo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Usibye umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugène washimye iki gikorwa n’abafana ba Kate barabyishimiye nk’uko bagiye babigaragaza ku rukuta rwa instagram rwa Kate  ,urugero ni nk’uwitwa Kayiranga King Jack wagize ati” Tanga urugero kabisa sister wacu nabandi bajye bakwigiraho????????????????????” cyangwa uwiyita bansengoidi wunze mu rya Jack agira ati” ubu bumuntu iyo bugirwa na buri wese isi yaba umudendezo”

 

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperi hagati y’amaguru ya Asinah

Imyambaro Sheebah yari yambaye yabujije bamwe mu basore guhumeka