Umunyamideli Cretia Lamique Shami yerekanye ishusho nyayo y’ubunyamideli bukorwa n’abari n’abategarugori mu Rwanda ndetse anagira inama urubyiruko by’umwihariko abakobwa bagenzi be b’abanyamideli. Cretia Lamique Shami, usanzwe nawe ari umunyamideli, yatangaje ko adakora ubunyamideli nk’umwuga ahubwo ko abifata nk’ubuzima bwe busanzwe bwa buri munsi bityo kuri we akaba yumva ubunyamideli bugize igice kinini cy’ubuzima bwe.
Mu kiganiro uyu munyamideli yagiranye na YEGOB yatangiye atubwira ku bijyanye n’ubuzima bwe bw’ubunyamideli ahamya ko afitemo intego zihambaye (big vision). Yaboneyeho umwanya wo kuvuga kw’ishusho nyayo abanyamideli b’abanyarwandakazi bakagombye kwerekana ndetse anabagira inama mu mwuga wabo. Mu magambo ye bwite, umunyamideli Cretia Lamique Shami yagize ati:“Ndi umunyamideli ariko nibanda cyane ku bijyanye n’amafoto nkayakoresha namamaza (commercial) kuko mbona ubutumwa ndetse na creativity by’umunyamideli uwariwe wese bigaragarira mu mafoto bityo nkaba nsaba abanyarwanda ndetse n’abakunzi b’uyu mwuga muri rusange kunkurikira kuri instagram yanjye (@cretia_warrior). Nemera cyane ko abakobwa bashoboye ndetse nemera ko umukobwa w’umunyamideli yagera kure heza aticuruje, numva ko umukobwa ukora ubunyamideli yakagombye kwerekana ishusho y’umukobwa ufite inzozi nziza zo gutera imbere abinyujije mubyo akora. Abakobwa bagenzi banjye b’abanyamideli nabasaba gukora cyane, it’s time to stop dreaming and start acting (iki ni igihe cyo guhagarika inzozi bagatangira gukora)”.