Umutoni Josiane wari umaze igihe mu itangazamakuru akorera Radio/Tv 10 yasezeye kuri iki gitangazamakuru ,ahita anahishura ko ari naho umwuga we w’itangazamakuru awusoreje ntakindi gitangazamakuru azongera gukorera.
Binyuze mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa Whatsapp Status, Umutoni Josiane yagize ati:” Kuri mwese nshuti zanjye , nashakaga kubamenyesha ko uhereye ku itariki 27 Gashyantare 2023 ntakiri umwe mu bagize umuryango mugari wa Radio/Tv 10 kandi ni naho urugendo rwanjye nk’umunyamakuru ndusoreje “
“Abanyamakuru ,abafana n’abahanzi mwarakoze cyane gutuma uru rugendo nduryoherwa nishimiye ibihe byiza nagiranye namwe”
Umutoni Josiane yinjiye mu itangazamakuru mu mwaka wa 2017 ubwo yari abuze amahirwe yo gukomeza mu irushanwa rya Miss Rwanda yari yitabiriye ,kuva icyo gihe kugeza uyu munsi wa none yari umunyamakuru mu gisata cy’imyidagaduro kuri Radio/tv 10 mu kiganiro The Turn Up.