Mu minsi ishize nibwo hadutse ugushyamirana hagati y’abanyamakurukazi ba Fine FM yo muri Kenya ndetse baterana amagambo arimo agasuzuguro gakomeye gusa kuri ubu uyu munyamakuru yemeye kwicisha bugufi asaba imbabazi.
Uyu Mandii Sarro yanditse kuri Twitter ye ashishikariza abamukurikirana bose kurangwa n’urukundo ndetse no gufashanya.
Akimara kwandika ubwo butumwa kuri Twitter, Gitobu wakoranaga na Mandii Sarro kuri Fine Fm mu gihugu cya kenya yahise amusubiza byihuse.
Yagize ati “ntimukiyoberanye, ubu se urashishikariza abantu gukundana wowe utubaha abo mukorana? Sinzigera nibagirwa ukuntu wansekaga iyo nabaga nazanye ibiryo nitekeye kugira ngo nze kubona icyo ndya, kandi iyo wageraga aho ntakureba wanyitaga amazina atari meza”
Abantu bakimara kubona ibi, bahise batangira kubigira ikiganiro kuri Twitter hanyuma bishyira uyu mukobwa w’uburanga butangaje ku igitutu
.Nyuma y’uko Mandii Sarro abonye ko amazi atakiri ya yandi, yahise yihutira gusaba imbabazi Gitobu bakoranaga ndetse akajya amusuzugura.
Yagize ati “nyuma yo gutekereza ku byavuzwe muri iyi minsi, ntago nashakaga kugarura ibyarangiye, ariko niseguye kuri buri wese nabangamiye mu gihe twakoranaga, mu ubuzima bwange nshaka kugera kure kandi sinahagera mu gihe hari abantu tutumvikana, niyo mpamvu nsabye imbabazi buri wese nakoshereje.”
Abantu bagaragaje ko bishimiye iki cyemezo cy’uyu mukobwa w’ubwiza budasanzwe bavuga ko azagera kure cyane mu kazi ke yatangiye ko kugeza ku bantu amafunguro.