in

Umunyamakuru wa Television Rwanda ari mu mashimwe akomeye nyuma yo kwibaruka umwana we w’imfura y’umuhungu

Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda witwa Juliet Tumusiime uzwi cyane mu kiganiro cy’iyobokamana cyitwa “RTV Sunday Live” kiba buri ku cyumweru mu masaha ya mu gitondo, ari mu mashimwe akomeye yo kwibaruka imfura y’umuhungu yabonye izuba mu mpera z’icyumweru gishize.

Tumusime Juliet n’umugabo we John Muhereza, bibarutse imfura yabo tariki 11/ Ugushyingo 2022. Bibarutse umwana w’umuhungu bise Kagabo Jessy Blessing, wavukiye mu bitaro bya King Faisal. Kwibaruka imfura yabo, ni inkuru yaryoheye cyane aba bombi bamaze umwaka n’iminsi micye barushinze.

Mu kiganiro Juliet Tumusiime yagiranye n’Inyarwanda dukesha iyi nkuru, Juliet Tumusiime yavuze ko atazi uburyo yashima Imana kuko yasazwe n’ibyishimo. Yagize ati “Mu buzima sinzi uburyo nashimira Imana. Sinzi n’igano y’ishimwe kuko ni rinini cyane, kuko ndumva riremeye cyaneeee peeeeee”.

Mama Blessing yavuze ko yabonye ukuboko kw’Imana mu buryo butagaje, ati “Gusa mbikuye ku mutima Imana yumve ko nyishimye kuko yarahabaye. Ntibyari byoroshye ariko byari bikwiye. Ikindi, icyo twayisabye ni cyo yaduhaye. Nka ‘Family Muhereza’, turayishimiye cyane. Nkajye by’umwihariko nahakuye isomo”.

Avuga ko isomo yakuyemo ari uko ababyeyi bose bakwiriye kubahwa. Ati “Ni ukuri ababyeyi bose b’abamama bajye bubahwa ndetse cyane, buri mudamu wese wabyaye yubahwe pe!. Ikindi, nta kintu nabonye kinezeza mu buzima nk’umwana, noneho imfura iba ihebuje”.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyanza:umuturage yapfiriye muri gare urupfu rwamayobera ubwo yari ahagaze ku murongo ategereje imodoka

Nyuma y’amezi 9 arongowe umugeni yatse gatanya kubera impamvu ikomeye