in

Umunyamakuru wa RBA yirahuriyeho umuriro waka

Ununyamakuru ukora mu gisata cy’amakuru y’imikino, Kayishema Tity Thierry yirahuriyeho umuriro kubera ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga hanyuma abantu bahita bamwota.

 

Yatangiriye uyu mwuga kuri Radio Salus akomereza kuri Isango Star aho yavuye ajya kuba umuyobozi w’ishami ry’amakuru y’imikino muri IGIHE mbere y’uko ajya gukorera Tele10 Gusa kuri ubu ari kuri RBA ari naho abarizwa kugeza ubu.

Mu minsi ibiri ishize uyu munyamakuru yanditse amagambo akomeye kurubuga rwe rwa facebook aho akoreshaho amazina ye Kayishema Tity Thierry,amagambo yatumye abakunzi bumupira w’amaguru mu Rwanda bibaza niba yashyizemo imvugo ya kinyamwuga.

Mu kiganiro cya Siporo cyatambutse ku muyoboro wa Youtube SIPORO TV kiyoborwa n’umunyamakuru Christian Karangwa Iradukunda uzwi nka Jazzo Christian bibanze ku gusesesengura aya magambo uyu munyamakuru yatangaje bifashishije abari babakurikiye muri icyo kiganiro aho abakurikira iki kiganiro bahawe ijambo kugira ngo batangaze uko banyumva.

Bamwe bumvikanye bavuga ko ari uburenganzira bwe ku kuba yatangaza ibintu ashaka ariko nanone abandi bakavuga ko rimwe na rimwe bitagaragara neza mu maso yabasanzwe bakurikira ibyo asanzwe akora.

 

Muri icyo kiganiro Jazzo Christian we yavuze ko ibyo Kayishema yatangaza byose ari uburenganzira bwe ariko nanone ko haba hakwiye kubamo ubushishozi mu byo abanyamakuru batangaza kuko bishobora gutuma hari ababafata nkabafana kuruta kubafata nkabanyamwuga.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

URUKUNDO NI RWOGERE: Umunyamakuru Ruvuyanga wa RBA yateye imitoma inkumi yamutwaye umutima (Amafoto)

Ifoto ya Ally Soudy ari kumwe na Madamu we yavuzweho byinshi kuri instagram