Umunyamakuru wa Isango Star ubifatanya no gukora kwa muganga ku bitaro bya Muhima, Umurungi Rosine uzwi nka Hilson, yakoranye ubukwe na Ndayishimiye Fiston utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa Umurungi Rosine Wilson. Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali ku i Rebero.




