in

Umunyamakuru ukomeye mu myidagaduro mu Rwanda aravugwaho gufungisha mugenzi we bakoranaga

Iradukunda Moses yatawe muri yombi akekwaho kurigisa ibikoresho bya Isibo Tv yakoreraga mu minsi iri yashize.

Iradukunda Moses yafungishijwe na Phil Peter nyuma yo kumara igihe kitari gito ahamagazwa ngo asobanure aho ibikoresho bivugwa ko yibye byagiye.

Iradukunda Moses amaze amezi atanu asezeye kuri Isibo TV ariko ntihari hamenyekanye icyatumye asezera, bikaba byamenyekanye ko gifitanye isano n’iri fungwa rye.

Nkuko bitangazwa na Big Man ukora ibiganiro kuri Youtube, Moses yatawe muri yombi ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 14 Nyakanga 2022, akurikiranyweho ubujura bwa Camera ebyiri n’ibindi bikoresho bijyana na zo.

Yavuze ko Moses yakoraga ku Isibo TV yari asanzwe ari n’umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho, aho yahaye camera umukozi ufata amashusho akaza kuzibwa ategewe mu nzira n’abajura babanje kumukubita.

Iradukunda Moses ushinjwa na Phil Peter kwiba camera

Big Man avuga ko iyo camera yari isanzwe ari iya Nizeyimana Philbert uzwi nka Phil Peter, bigatuma batajya imbizi.

Phil Peter nyiri camera yafashe icyemezo cyo gukurikirana Moses kubera ari we wari ushinzwe ibikoresho.

Nubwo Moses yasezeye ku Isibo Tv yakomeje kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, aho yabaga agiye gusobanura uko byagenze.

Moses afunganwe na Claude ufata amashusho [Cameraman] bivugwa ko ari we wibwe izo camera, abo bombi bakaba bafungiye kuri station ya RIB ya Kicukiro ndetse ko ku wa Gatanu tariki 15 bitabye ubugenzacyaha ngo babazwe.

Igihe izo camera zikibwa, Phil Peter yishyuzaga Miliyoni 4 Frw ariko ubu akaba ari kwishyuza Miliyoni 7,5 Frw.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya kera y’umuhanzi Kenny Sol yashyizwe hanze

Mwiseneza Josiane yahaye igisubizo gisekeje uwamubajije niba afite umusore bakundana (video)