Umwe mu banyamakuru bakunzwe mu Rwanda, Mutesi Scovia wakoreraga igitangazamakuru cya B&B Kigali FM, yamaze kugisezeraho ahita atangaza aho agiye kwerekeza.
Mu butumwa B&B Kigali FM yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti “Tugushumiye ubwitange, umurava, ubunyamwuga, wagaragaje mu kazi kawe. Amahirwe muri byose.”
Umwe mu bakunzi ba Scovia, yabonye ayo makuru, maze amubaza aho agiye kwerekeza, Scovia amubwira ko agiye gukomereza ku kinyamakuru cye ‘Mama Urwagasabo’ n’ubundi yari asanzwe agaragaraho.