in

Umunyamakuru Sandrine Isheja yahawe imirimo mishya.

Umunyamakuru Sandrine Isheja na Jean Michel Habineza, bahawe akazi gakomeye mu nama y’Igihugu y’abahanzi.

Amezi abaye atatu Sandrine Isheja na Jean Michel Habineza bari mu kazi ko gufasha mu bikorwa bya buri munsi Inama y’Igihugu y’abahanzi.

Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Kiss FM, kugeza ubu yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije (Deputy Managing Director) w’inama y’igihugu y’abahanzi.

Ni akazi bahawe nyuma y’uko Inama y’Igihugu y’abahanzi isabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubafasha kubona abakozi bahoraho babafasha mu mirimo yo guteza imbere abahanzi.

Aba bombi bashinzwe gukurikirana umunsi ku munsi ibikorwa by’abahanzi hagamijwe kurebera hamwe icyateza imbere Inama y’igihugu y’abahanzi.

Kugeza ubu aba bakozi bafite ibiro nyubako ikoreramo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco aho n’ubundi Inama y’Igihugu y’Abahanzi yahawe gukorera.

https://www.instagram.com/p/CQQYoAitBEx/?utm_medium=copy_link

 

 

Source:igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bintu biza ku isonga bituma abakobwa b’iki gihe basigaye baca inyuma abakunzi babo.

Menya ibyiza n’ibibi ushobora kuba utazi byo kunywa inzoga||igipimo ntarengwa buri munsi.