in

Umunyamakuru Chita arashimira byimazeyo abamubaye hafi

Umuvandimwe wa Julius Chita bita Roger Patrick Niyomugabo uherutse kwitaba Imana ku itariki ya 11 Nzeri 2022 azize uburwayi mu bitaro by’umwami Fayisali, akaba yarigaga muri kaminuza y’urwanda ishami rya kigali (UR Kigali) yapfuye afite imyaka 21.

Nyuma y’umuhango wo kumusezeraho Chita arashimira abantu bagiye batandukanye bamufashije mu ishyingurwa ry’umuvandimwe we.

Mubo ashimira harimo Murungi Sabin ufite YouTube channel bita Isimbi tv yamubaye hafi mu bihe byose bitari byoroshye byo gusezera kuri Roger Patrick.

Akomeza ashimira abandi nka Uncle Austin, Papa Sava, Eric Senderi, Mutesi Jolly ndetse n’abanyamakuru bagenzi be nka: Murungi Sabin twavuze haruguru, Dis Clement usigaye ukora mu kiganiro The Choice live ku Isibo tv na mugenzi we bakorana bita Peace Maker, Yago ufite YouTube channel ya Yago tv show, hari n’abandi benshi bagiye batandukanye.

Byumwihariko Chita arashimira Junior Giti na madamu we Angle baherutse kubura umuvandimwe wa Junior bita Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga. Junior na madamu we Angle babaye inyuma ya chita n’umuryango we.

Chita akomeza ashimira abanyarwenya bagiye batandukanye nka: Killer Man, Fred Rufendeke n’abandi benshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Si ibi watumenyereje, Mugabekazi Liliane yatengushye abakunzi be ku ifoto yabahaye

Natwe twifitiye Shadyboo wacu, Abagande bagaragaje Shadyboo wabo –Ifoto