in

Umunwa ku wundi: Ibrahim Cyusa yerekanye ko yararanye n’umukunzi we. Video

Urukundo rugeze aharyoshye hagati y’umuhanzi Ibrahim Cyusa ndetse n’umukobwa witwa Jeannie Noach wibera hanze y’u Rwanda.

Iyi weekend irangiye nibwo umukunzi wa Cyusa yagize isabukuru y’amavuko, ibirori Ibrahim Cyusa atari kuburamo nk’umuntu w’ingenzi kuri uyu mukobwa. Ibi birori bikaba byarabereye mu mujyi wa Dubai binitabirwa n’izindi nshuti ku mpande zombi.

Nyuma yibi birori yaba Cyusa ndetse na Jeannie bashyize amafoto kuri Instagram yafatiwe mu mujyi wa Dubai ndetse bayaherekesha imitoma yavaga mu ndiba y’umutima.

Nyuma yaho, Cyusa ukomeje kuganzwa n’urukundo akunda uyu mukobwa w’ikizungerezi yashyize hanze amashusho ari kumwe n’umukunzi we mu buriri ndetse banasomana. Nkuko bigaragara muri aya mashusho, Cyusa yanditseho ati “Bonjour[mwaramutse]” bigaragaza ko we n’umukunzi we bari babyutse.

Reba amashusho hano hasi:

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yihaye kubyinira abantu birangira apfuye

Umugore yizihije isabukuru ye mu isanduku – VIDEO