in

Umuntu wa kabiri wari ufite umutima w’ingurube wari warasimbujwe uwe nawe byarangiye apfuye

Lawrence Faucette ukomoka muri America wari umuntu wa kabiri wasimburijwe umutima we agashyirwamo uw’ingurube muri Nzeri 2023, yapfuye nyuma y’ibyumweru bitandatu ahawe ubwo buvuzi.

Uyu mugabo wari afite imyaka 58, yapfuye kuwa 30 Ukwakira 2023, nk’uko byatangajwe n’umuryango we ndetse n’uwari mu itsinda ryamukurikiranaga.

Faucette wari ufite abana babiri n’umugore, yari umutekinisiye muri Laboratwari y’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, nyuma yo gumorerwa ubwo buvuzi yajyaga ku kazi agakora byoroheje.

Mu mwaka wa 2022, nibwo itsinda rya Bartley Griffith ryahaye umuntu wa mbere witwa David Bennett umutima w’ingurube usimbura uwe, gusa yaje gupfa nyuma y’amezi abiri avuwe.

Itsinda ry’abaganga bakoze ubu buvuzi, batangaje ko bagiye gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo bakosore amakosa arimo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ninde wundi uri kubona ko yashaje”! Amashusho Shaddyboo yarangaje agatuza ari kubyinisha amabere ari kuvugwaho bihambaye

“Ndabona wagirango amaso yaragiye kuvamo”! Amafoto ya Miss Muheto Divine nyuma yaho akoreye impanuka akomeje kubabaza benshi bari kuyabona