in

Umunsi w’ibyishimo n’imyidagaduro muri Shooters Lounge-Ntucikwe!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nticikwe! Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, imihanda yose iraba iyobowe n’ibyishimo n’urukundo rwo kwidagadura. SHOOTERS LOUNGE, iherereye mu mujyi wa Kigali, Kimihurura, ku muhanda wa KG 674 St, irakira igitaramo cy’amateka!

Nk’uko bisanzwe, Aba Traffic Jam ntibaribure gushyiraho umwihariko wabo, iyi ni Team yihariye mu gususurutsa abantu, izwiho kuzana imbyino n’imyidagaduro idasanzwe, bakarushaho gutuma ibyishimo birushaho kwiyongera!

Uyu ni umunsi mutagomba gucikwa n’iyo mpamvu mwese muhamagariwe kwifatanya n’abakunzi b’umuziki n’imyidagaduro mu ijoro ridafite uko risa.

Ibyishimo biraba ari byose, injyana zitandukanye ziravangwa, n’ibikorwa bidasanzwe biratuma iki gitaramo kiba imbamutima kuri buri wese uracyitabira.

Ibirori birayoborwa n’umu-hoster w’ikirenga Eric SEMUHUNGU, uremeza ko abitabiriye igitaramo bagira ibihe bitazibagirana.

Araba ari kumwe n’abahanga mu kuvanga umuziki, baragaragaza ubuhanga bwabo budasanzwe:

  • DJ Pius – Umuhanzi n’umu-DJ w’umwuga uzwi cyane mu Rwanda no mu karere. Arazana umwihariko mu kuvanga injyana zitandukanye, agashimisha buri wese.
  • DJ Caspi Nyirabyo – Nawe uri muba deejay bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda nawe araba ahari, araba ari gutuma abantu badahagarika kubyina.
  • X The DJ RW – Umwe mu basore bafite impano idasanzwe mu kuvanga umuziki. Arazana umudiho wihariye, SHOOTERS LOUNGE itwarwe n’ibyishimo.

Ntibyarangirira aho, kuko MC Nario nawe araba ari aho, akayobora ibirori mu buryo budasanzwe, atuma ibyishimo birushaho kwiyongera.

Uyu musore arafatanya n’aba DJs, bakora uko bashoboye kugira ngo iri joro ribe iry’amateka.

Ntabwo ari umuziki gusa uraba uhesha abantu ibyishimo, ahubwo n’imyidagaduro yihariye iraranga iri joro.

Aba Traffic baraba bari aho, bayobora imyidagaduro mu buryo butangaje, batuma SHOOTERS LOUNGE irushaho kuba ahantu ho gusabana no kwidagadura.

Ikindi cyihariye, ni uko ahantu hateguwe neza ku buryo abitabiriye barabona serivisi nziza, kuva ku kunywa ibinyobwa bitandukanye kugeza ku biryo byiza.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, SHOOTERS LOUNGE iraba iri kugurumana! Ni ahantu heza ho guhura n’inshuti, kwidagadura, no kuryoherwa n’umuziki utagira uko usa.

Niba ukunda ibirori bidasanzwe, aha niho hawe. Ijoro rizaba rishyushye, umujyi wa Kigali utwarwe n’umudiho w’ibyishimo.

DJ Pius –Uzwi cyane mu muziki w’u Rwanda no mu Karere, akaba arazana umudiho utagira uko usa, n’indirimbo zishimisha abantu bose.
Uretse kuba DJs baraba bafite umudiho udasanzwe, MC Nario nawe araba ahari, atanga intero zishimisha abitabiriye.
Umushyushyarugamba Eric SEMUHUNGU, uraba ayoboye ibi birori mu buryo budasanzwe, atuma ibyishimo birushaho kugera kuri buri wese.
DJ Caspi Nyirabyo – Umwe mu banyamwuga mu kuvanga umuziki, aratuma Shooters Lounge yaka umurir

Written by MUTABAZI Prince

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Misiri yatsindiye u Rwanda kuri Pele stadium – AMAFOTO

Umunyamakuru wakoreraga RBA yakiriwe nk’umunyamakuru mushya kuri radio SK FM ya Sam Karenzi mu kiganiro Urukiko rw’ikirenga