Umuhanzi Chriss Eazy yavuze ko amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aterewe n’umugabo abantu bakamukekera ko yaba aryamana n’abo bahuje igitsina atari byo ahubwo ari mukuru we uba mu Bubiligi wari waje mu Rwanda bakaba bari bari mu biruhuko.
Kuva mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafato y’umuhanzi Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy mu muziki ateruwe n’undi mugabo bishyira benshi mu rujijo.
Akimara kujya hanze yagiye ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagenda bayatangaho ibitekerezo bitandukanye ariko bose wasangaga baganisha ku kuba batunguwe no kuba Chris Eazy yaba yarinjiye muri uru rukundo rutavugwaho rumwe na benshi.
Umuhanzi Chriss Eazy akaba yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko ariya mafoto yafashwe mu ntangiriro z’Ukwezi gushize akaba yarafatiwe ku Kibuye aho bari bagiye mu kiruhuko nk’umuryango aza gusohoka ashyizwe hanze na mukuru we Nsengimana Thierry asubiye mu Bubiligi asanzwe atuye.
Yashimangiye ko ibyavuzwe binakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga atari byo kuko afite umukunzi kandi umukunzi we asanzwe azi n’uriya muvandimwe we, rero na we ngo nta kibazo yabigizeho.
Ati “njyewe mfite umukunzi ariko ntabwo igihe cyo kumutangaza kiragera. Ni we muntu wa mbere navuga ngo wabisetse kurusha abandi, gusa nyine nta kibazo na kimwe yigeze agira kuko anzi, na mukuru wanjye amuzi uretse kubiteramo urwenya nta kindi kibazo yigeze abigiraho, ahubwo yari azi ko ari njye byababaje ariko asanga meze neza.”