in

Umukunzi wa Lil Wayne yamuteye indobo kubera Trump.

 

Umunyamideli kabuhariwe Denise Bidot wari umaze umwaka akundana n’umuraperi Lil Wayne, kuri ubu yamubenze amuziza kuba ashyigikiye Trump.

Ni nyuma y’iminsi mike hasohotse amafoto ya Trump ari kumwe n’umuraperi Lil Wayne ndetse aherekezwa n’uko impande zombi hari ibyo zumvikanyeho kandi Lil Wayne ashyigikiye Trump ku mugaragaro.

Umwe mu nshuti za hafi za Denise Bidot yatangarije ikinyamakuru TMZ ko uyu mukobwa yababajwe cyane no kubona umukunzi we Lil Wayne avuye mu nama na Trump. Yakomeje avuga ko uyu munyamideli yahise avuga ko Lil Wayne amuhemukiye badakwiye kugumana.

Nyuma y’ibyo ni bwo Denise Bidot yahise asiba urukuta rwa instagram ye gusa mbere y’uko ayisiba yabanje kwandika ko yatandukanye na Lil Wayne bitewe n’uko ashyigikiye Trump. Yanongeyeho ko atakomeza gukundana n’umuntu badahuje imyumvire cyane iya politiki.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yatunguye abatari bake kubera ibyo yavuze ku muhungu wa Messi.

Ariana Grande yibasiye uwahoze ari umukunzi we.