Mu bice bimwe na bimwe bigiye bitandukanye mu bihugu by’inshi bya afurika abakozi bo mu rugo bakunze kugaragara mu bibazo bigiye bitandukanye byiganjemo guhohotera abo bashinjwe kwitaho.
Mu gihugu cya Nigeria umukozi wo mu rugo, Bright Izichukwu yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo gusanga yarafashe ku ngufu umukobwa wa sebuja inshuro zigiye zitandukanye.
Umucamanza Abiola Soladoye wo mu rukiko rukuru rwa Lagos mu murwa mukuru wa Nigeria, yashimangiyeko agomba guhita afungwa bitewe n’ibyaha yakoreye umwana w’imyaka itandatu.
Usibye gufungwa kandi, umucamanza yategetseko igihano kindi ahabwa ari ukwandikwa mu gitabo cya babihemu mu mujyi wa Lagos bikaba bizamubuza amahirwe yo kwitwa umugabo nyawe mu muco wo kuri iki gihugu cya Nigeria.