in

Umukozi wo mu rugo yaguwe gitumo yibye miliyoni hafi ebyiri

Umukozi wo mu rugo,witwa Blessing Ochong, yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze azira kwiba umukoresha we agatubutse.

NAN itangaza ko uyu mukozi wo mu rugo yashinjwaga mu rukiko nyuma yo gutabwa muri yombi azira kwiba imitako bwite ifite agaciro ka miliyoni 1.6.

Nk’uko byatangajwe n’abunganira ubushinjacyaha, Inspecteur Glory Goodday, ukekwaho kuba utuye kuri 56 Igbehinadu St., Bolade Oshodi, yakoze icyaha ku ya 8 Kanama saa tatu.

Goodday yabwiye urukiko ko imitako ya zahabu nimpeta yubukwe ifite agaciro ka miliyoni 1 nibihumbi 600 y’uwatanze ikirego, Madamu Zainab Okwuosa

Bivugwa ko uyu mukozi wo mu rugo yibye iyi mitako ihenze ubwo yakoraga isuku mu cyumba cya shebuja.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nubwira umukunzi wawe aya magambo aryoshye agiye kuryama ntazagukura mu nzozi ze||bigerageze nonaha.

Lea Umutesi witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 yakorewe ibirori bya Bridal Shower (Amafoto)