Umukobwa yishyize ku karubanda ubwo yagaragazaga ko atakwigera akundana n’umusore uciriritse, avuga ko icya mbere arebaho ari amashuri umusore agomba kuba yarize.
Umukobwa witwa Mbali yagaragaje ko yifuza umusore wageze kuri ‘Masters’ cyangwa wayirenze. Ashaka umugabo wize amashuri yo hejuru cyane, kabone n’ubwo yaba adafite amafaranga ariko afite amashuri.
Mu kwiregura yagaragaje ko akeneye umuntu wize, kugira ngo yizere neza uburyo ubwenge bw’uyu mugabo we buzaba bungana.
Ati: “Njyewe umugabo ngomba gushaka agomba kuba yujuje amashuri nifuza, mbese afite ubwenge buri hejuru. Tugomba kumenya agaciro kacu abagore, tukamenya ko umugabo ari uwize”.
Uyu mukobwa uvuga ibi abiterwa n’uko nawe afite amafaranga, ku buryo ashaka uwo bahuza. Ati: “Njyewe narize mfite ‘Diplome’, mfite ‘campany’ nyinshi ziri ahantu hatandukanye kandi ntabwo duha akazi umuntu udafite amashuri”.