Umukobwa wo muri Nijeriya yavuze amagambo akomeye aho yahishuye ko yishe papa we kubera gukunda umukunzi we.
Uyu mukobwa yagiye kuri interneti kugirango avuge amateka ye atazwi ubwo yavugaga ibikorwa byubugizi bwa nabi yakoze muri 2017.
Uyu mudamu yavuze ko ku munsi uteye ubwoba yashakaga kujya kurarana n’umukunzi we ariko yari azi ko se atabyemera.
Kugirango abigereho yamuhaye ibinini bisinziriza kugira ngo asinzire kugeza agarutse bukeye. Ikibabaje ni uko ubwo yasubiraga mu rugo mu gitondo, yasanze papa we yitabye Imana kubera ibyo binini.
Uyu mudamu yavuze ko yicuza ibikorwa bye kandi ko atazigera ababarira kuko atashakaga guteza urupfu rwa se.
Yavuze; Ati: “Ndicuza kuba narahaye papa ibinini bimusinziriza Muri 2017 kugirango mbone uko njya gusura umusore nakundaga cyane. Gusa nasanze yitabye Imana kubera kunywa ibinini birenze urugero”