Umugore yabazwe amano ariko abamukurikira ku rubuga rwa TikTok ntibishimiye ibyo uyu mugore yakoze.
Ukoresha TikTok uzwi ku izina rya Athena, yabagiwe amano i Miami mu Gushyingo 2022 nyuma y’uko yari afite amano maremare kandi agoramye.
Yifashishije TikTok yavuze ko atishimraga amano ye. ati: “Amano yanjye yari umutekano muke kuri njye, cyane cyane iyo nambaraga inkweto. Ntabwo byari byiza, nuko mbona igisubizo maze mboneraho umwanya.”
Muri videwo yashyizwe kuri TikTok, yatangaje ko yabazwe neza.
Abamukurikira kuri uru rubuga babonye ibyo yatangaje bamusamiye hejuru nuko bamubwira amagambo akakaye arimo no kumuserereza.
Umwe yanditse ati: “Noneho wabonye ibirenge bya Gremlin (Ibirenge by’inyamaswa yo muri filime).”
Undi yanditse ati: “[Amano] yasaga neza mbere. Baringaniza ibirenge byawe bigari. Ubu birasa nkaho ufite ibirenge by’inyamaswa.”