Umukobwa yagiye mu rukiko aburanira umusore wafungishijwe n’iwabo bavuga ko yamuteye inda afite imyaka 16 kandi ayirengeje, icyatangaje abacamanza n’abandi bantu ni impamvu umugabo wa Nyirasenge babana ashaka gufungisha uwo musore
Tariki ya 8 Ugushyingo mu rukiko rwa Ikeja muri Nigeria habereye urubanza rumeze nk’ikinamico, aho umukobwa yanyomoje iwabo bashakaga gufungisha umusore wamuteye inda.
Iwabo w’uyu mukobwa utavuzwe amazina, bafungishije umusore bavuga ko yateye inda umukobwa wabo kandi atujuje imyaka y’ubukure, bavugaga ko umukobwa afite imyaka 16.
Ubwo uyu mukobwa yatumizwaga mu rukiko nk’umutangabuhamya, yanyomoje ababyeyi be avuga ko ubwo uyu musore yamuteraga inda atari afite 16 ahubwo ko yari afite 19.
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko uwo bashaka gufungisha ari Papa w’umwana we, ndetse ko atigize amufata kungufu ahubwo byabaye kubwo kumvikana.
Uyu mukobwa warererwaga mu rugo rwa Nyirasenge mu rukiko yahavugiyemo ikintu gikomeye gishobora no gutuma Nyirasenge n’umugabo we bashwana.
Uyu mukobwa n’uburakari bwinshi yavuze ko umugabo wa Nyirasenge yamusabye ko baryamana ariko akabyanga ndetse bikaba byaramurakaje ko yaryamanye n’undi musore kandi we yarambwiye. Akaba ari nayo mpamvu uyu mugabo ashaka gufungisha uwo babyaranye.
Nyuma yo kumva ubuhamya bw’uyu mukobwa, urubanzwa rwanzuriwe aho, ubu bategereje kumva umwanzuro w’urukiko.