in

Umukobwa yabonye akazi karyoshye cyane nyuma yo kwitabira ikizamini atatumiwe.

Umukobwa witwa Uche Anaekwe wo muri Nigeria ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwitabira ikizamini atatumiwe maze bikarangira atsinze ndetse agahabwa akazi ko gukora mu ndege.

Uyu mukobwa mu butumwa yashyize ku rubuga rwa LinkedIn kuwa mbere w’iki cyumweru, yavuze ko kuwa 29 Ugushyingo ari bwo yafashe icyemezo agapakira ibikapu bye maze akajya mu mujyi wa Lagos gushaka akazi ko gukora mu ndege.

Uche yatangaje ko yaje kumenya amakuru ko hari kompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere yitwa Dana Air yari igiye gukoresha ikizamini cya Interview abantu batandukanye yari yatumiye. Aya makuru Uche yayabwiwe n’inshuti ye bahuriye ku mbuga nkoranyambaga nayo yari ifite gahunda yo kujya muri iki kizamini, niko guhita afata icyemezo cyo kujya kugerageza amahirwe nawe.

Uyu mukobwa w’inshuti ya Uche Anaekwe mu biganiro bagiranye yamubwiye ko hari ikizamini cya Interview yatumiwemo, amubwira aho kizabera, italiki ndetse n’isaha ikizamini kizatangira gukorwa.

Uche akimara kumva aya makuru yahise afata icyemezo cyo kuzajya aho ikizamini kizabera n’ubwo atari ku rutonde rw’abatumiwe kuza gukora ikizamini. Uche yakomeje avuga ko yafashe icyemezo cyitoroshye cyo kujya muri iki kizamini ariko nyuma yaho ibyakurikiyeho yabwiwe byaramutunguye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gukora ku mabuno y’umunyamakurukazi wa live mu kiganiro (video)

Ku Gisozi:Umukobwa mwiza warurangije kaminuza bamusanze yapfuye