in

Umukobwa w’umwangavu yazinutswe igitsinagabo nyuma yo gucibwa ukuboko n’umugabo we||dore uko byamugendekeye.

Janet Auma hamwe n’umubyeyi we umubyara Modesta Owino bagaragaye ku bitaro byitwa Busia Referral, aho uyu mukobwa yatangarije itangazamakuru ko atazongera gushaka umugabo kubera ibikomere yasigiwe n’uwari umugabo we akaza kumuca akaboko. Uyu mwari wagizwe umugore afite imyaka micye, yasabye abagore babanye nabi n’abo bashakanye ku basiga hakiri kare.

Janet Auma wavuganaga kwicuza kwinshi n’umutima wuzuye amaganya, yatangaje ko ku myaka 22 ari bwo yatangiye urugendo rwe rwo kuba umugore wahuye n’ubuzima bugoye ndetse n’ejo hazaza habi cyane dore ko ari nabwo yiteguye kubaho nk’ufite ubumuga yatewe no gushaka nabi. Mu kiganiro n’itangazamakuru yasabye abagore kutajya bicara ngo batekereze ko ibintu bizahinduka, abagabo babo bakaba beza nk’uko yabigenje. Ati: “Niba uri umudamu, ntuzigere wumvira inama ikubwira ngo icara hasi wubake urugo, komeza uhangayike ni ko zubakwa”.

Auma yahuye n’umugabo we wamuciye akaboko mu mwaka wa 2018 afite imyaka 17 y’amavuko, baramenyana bakundana amezi make mbere yo kujya ahitwa Kibomet muri Kitale. Nyuma yo guhura yataye ishuri ajya kwita ku wamubwiraga ko ari umusore nyamara afite abana babiri n’umugore. Uyu mugabo yaje kumutera inda ahita amubwira ko ngo atazigera awitaho ngo arere umwana uzavamo.

Auma yagize ati “Umugabo wanjye naje kumenya ko afite abandi bana babiri n’umugore. Nkimara kubimenya namwemereye kuba umubyeyi wabo mfata inshingano ndabemera gusa nanjye nje gutwita uwanjye bitangira kuba ibibazo. Urugo rwacu rwahise ruba rubi cyane kuva na twita kuko nabanaga nabo bana be. Nkimara kubyara yambwiye ko atazanyitaho, ambwira ko ntacyo azamfasha, bimbera amayobera ubuzima buranga, mbaho nabi kugeza mbyaye”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Tracy Agasaro wa RBA yasabwe anakobwa n’umukunzi we (Amafoto +video)

Musore/nkumi, niba wujuje ibi bintu nushake uhite ukora igikwe kuko uriteguye.