Umukobwa ukiri muto yagaragaje ko adakunda se kubera kumenyesha abandi bantu ko akiri isugi kandi afite imyaka 21.
Uyu mukobwa yavuze ko se amwishimiye cyane kuva yemera ko atigeze aryamana n’umusore, nubwo hari umusore bahoze bakundana banaryamanye akaba yarataye ubusugi.
Yabwiye ibibazo bye umujyanama uzwi cyane kuri interineti Joro Olumofin.
Agira ati:“Muraho Joro. Mwaramutse. Data akomeza kunkoresha ngo yirate ko ndi isugi kandi narabutaye(ubusugi)
Nabuze ubusugi bwanjye umwaka ushize mubirori byo ku mucanga kuba narakoze nkibyo ndabyicuza cyane. Mfite imyaka 21 ubu. Kandi nzi ko azamvumbura ko namubeshye.
Ariko abibwira abantu bose.Noneho umwe mu nshuti ze yavuze ko umuhungu we azanshaka kuko nkiri isugi kuko ntandukanye n’abandi bakobwa b’iki gihe. Mukuru wanjye arabizi ndetse yavuze ko nkwiye guceceka maze papa akazakomeza kubyizera. ”