in

Umukobwa w’ikizungerezi yasabye Diamond Platnumz ko yifuza ko amutera inda.

Umukobwa w’uburanga witwa Sharrifa Wambui yatangaje ko yifuza ko Diamond Platnumz yamutera inda ngo kuko amaze imyaka myinshi amukunda ariko ko yamubuze.

Aganira n’ikinyamakuru standardmedia.co.ke yavuze byinshi bimwerekeyeho anakomoza kuri Diamond wamutwaye ubwenge na roho kuva mu 2011. Iki kizungerezi cyagize cyiti “Namugwiriye mu rukundo cyane mu 2011 igihe yaririmbaga “Kamwambie”. Numvaga mushaka ubwanjye. Nifuzaga kumubyarira. Indirimbo ze nizo soneri yanjye kandi zirabinkorera”.

Iki kinyamakuru baganiraga cyamubajije niba byibura yaragerageje kumuvugisha mu buryo butandukanye nko kuri instagram, avuga ko yabigerageje ariko Diamond akamwihorera. Yagize ati “Namwandikiye gatatu kuri instagram ntiyansubiza. Nifuje uwamfasha ngo nkore urugendo njye muri Tanzania guhura nawe. Ndifuza kumwiha wese nk’umukobwa ukomoka Kikuyu nkahagararira abagore b’aba nya-Kenya. Tuzabyarana umwana mwiza ufite icyerekezo”.

Bamubajije niba afite icyizere cy’uko Diamond yamwibonamo maze asubiza agira ati “Byacamo akibagirwa Tanasha! Diomond naze anterete. Nduzuye kandi mfite byinshi bariya mbarusha. Abantu bari kurira hano hanze. Ntaterwe ubwoba n’uko ngana kuko mfite hejuru y’ibiro 250 niteguye guhinduka kubera we”.

https://www.instagram.com/p/CKjivgQJGyf/?igshid=ch7s7kq13p70

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkomoko n’amateka y’umunsi wa Saint Valentin wizihizwa ku ya 14 Gashyantare.

The Ben yashyize ahagaragara video ari gusoma Miss Pamella, ku munsi w’abakundana